Evening of worship 22/09/2017


Ijambo ry'Imana:
Lk 6:47-49
[47]Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa:
[48]asa n'umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.
[49]Naho rero uwumva ntabikore, asa n'umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”

Ibyah 1:3
[3]Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

Abantu benshi ntabwo biteguye kugaruka Kwa Yesu Kristo ariko Yesu naza azaza nk'umujura, ntawe Uzi umunsi cyangwa igihe. *Iminsi turi kwinjiramo, usanga agakiza kagenda kagira model* ugasanga umuntu uko asa mu nzu y'Imana siko asa hanze. Abandi ngo agakiza kaba mumutima! (Akuzuye umutima Niko gasesekara inyuma!)

*Ikintu kigoye abantu biki gihe nuko babara iby'ejo gusa ariko ntibabare iby'uyu munsi*! *Shimira Imana ibyo yagukoreye uyu munsi kuko iby'ejo Imana irabizi yo imenya byose*.

_Impinduka iri mukumva ijambo ry'Imana kdi ukarishyira mubikirwa_ Imana ntabwo igira inzika nk'abantu, ariko igira aho ibika. "Sawuli amaze kwimikwa, Imana yibutse ibyo abamareki bakoreye abisiraheli, iramubwirango nagende arimbure abamareho" bivugako igihe abamareki  bahemukiraga abisiraheli Imana yarabibonye maze igira aho ibibika maze igihe kigeze Ibahanira ibyo bakoreye ubwoko bwayo.

Inzu yubatswe kurutare umuvu wayikubiseho ntiyagira icyo iba, ariko iyubatswe kumusenyi yo yahise igwa kdi kugwa kwayo kwabaye kunini cyane.

*Abantu bihanira hano mu isi, kuko nta rusengero ruba mukirere. Yesu naza rero azahamagara abakijijwe neza. Bivugako niba utarakizwa neza nyine urubanza wararwiciriye* Ntabwo Yesu azajyana abantu ngo bajye kwihanira mukirere. Azajyana abakijijwe neza.

Kera abantu bihanaga bababajwe n'ibyaha byabo, barira, ariko *Muriyi minsi hari abihana baseka nkaho ntacyo bibabwiye*! Nyamara *kwihana ninkaho umuntu yakaje akaguhana. Bityo rero niba ari wowe ugiye kwihana, ntabwo bisobanura ko utibanaza*. Ukwiye kwihana neza.

Byaba ari igitangaza usanze igiti cyeze urubuto rutari urwacyo! Nti binashoboka. Ariko ubu usanga abakristo bera imbuto zitajyanye nabo.
*Tugeze mugihe giteye ubwoba aho gukizwa abantu babigize nk'ibisanzwe*! Iyo urebye isi ya none, siyo ya kera. *Ariko Imana ya kera ninayo Mana ya none kuko Imana ntabwo ihiduka*. Niwumva ijambo ry'Imana nturisige aho uri, uzahwana n'umuntu wubatse inzuye kurutare.

*Ibintu by'Imana binezeza umuntu ubirimo neza*
Abantu bavugako ibyaha biryoha, ariko sibyo; Kuko *uburyohe bw'ikintu bugaragazwa n'ingaruka zacyo* niba ingaruka z'icyaha ari mbi, uburyohe bw'icyaha bwaba bushingiye kuki?

*Iyo umuntu yumvise ijambo ry'Imana akarikomeza, naho ibibazo byaza, naho ingoraneza zaza ntabwo bimuhungabanya nagato* Yobu yabwiweko yacumuye, ngo ko aricyo cyamuteye ibyo byago kugera naho umugore we yamubwiye ngo yihakane Imana yipfire, ariko we akomeza uhamya ati *Nziko umucunguzi wanjye ariho*.... Umutima we umarwa n'urukumbuzi kuko yari afite ijambo ry'Imana muri we.

*Ese ubu Yesu aje wajya mu ijuru*?
*Ukwiriye kwihana ukamaramaza*
*Amen*

Comments

  1. Ni byiza turakomeza kuyamamaza bityo n'abandi bajye bareberaho amakuru ya buri munsi

    ReplyDelete
  2. Ni byiza turakomeza kuyamamaza bityo n'abandi bajye bareberaho amakuru ya buri munsi

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Ariko nugoma, uzikuraho uburetwa || Bivuze iki? || Ni iki Imana idushakaho mubihe nk’ibi?

God Is Your Source