Posts

Showing posts from March, 2020

Ariko nugoma, uzikuraho uburetwa || Bivuze iki? || Ni iki Imana idushakaho mubihe nk’ibi?

Itangiriro 27:34-40 Esau yagurishije umugishawe nyamara akomeza kwibwira ko akiwufite. Dukwiriye kwitonda tutazajya twibwirako tugifite imigisha kdi twarayitakaje kera kubwo kutirinda kwacu. Esau yararize ashaka umugisha ariko ntabwo yashoboye kuwugarura kuko byari byarangiye. Esau nubwo yakomeje guhigira Yakobo ngo amugirire nabi, ariko ntabwo yabigezeho kuko Imana yari iri muruhande rwa Yakobo. Nicyo cyatumye Imana ikomeza gukoresha nyina ngo akize Yakobo. Umugisha Imana yaguhaye mbere wawitwayemo gute? See nti waba warawukerensheje nka Esau? Umugisha Imana yaguhaye wawukoreshejeje iki? Ese nti waba warawukoresheje ibitagira umumaro, wanga kuwukoresherezaho Imana Kandi ariyo yawuguhaye? Nyamara Imana ni inyambabazi kuko nubwo Esau yagurishije umugisha we Imana yamuhishuriye icyo yagakwiriye gukora kugirango abone umugisha w’Imana. Ibi twibuke ko bibaho nyuma yo kwihana. (Esau yasabye umugisha arira atakamba) Dusome: “ Inkota yawe ni yo izakubeshaho, Kandi uzakore