Ariko nugoma, uzikuraho uburetwa || Bivuze iki? || Ni iki Imana idushakaho mubihe nk’ibi?

Itangiriro 27:34-40
Esau yagurishije umugishawe nyamara akomeza kwibwira ko akiwufite. Dukwiriye kwitonda tutazajya twibwirako tugifite imigisha kdi twarayitakaje kera kubwo kutirinda kwacu.

Esau yararize ashaka umugisha ariko ntabwo yashoboye kuwugarura kuko byari byarangiye. Esau nubwo yakomeje guhigira Yakobo ngo amugirire nabi, ariko ntabwo yabigezeho kuko Imana yari iri muruhande rwa Yakobo. Nicyo cyatumye Imana ikomeza gukoresha nyina ngo akize Yakobo.

Umugisha Imana yaguhaye mbere wawitwayemo gute? See nti waba warawukerensheje nka Esau? Umugisha Imana yaguhaye wawukoreshejeje iki? Ese nti waba warawukoresheje ibitagira umumaro, wanga kuwukoresherezaho Imana Kandi ariyo yawuguhaye?

Nyamara Imana ni inyambabazi kuko nubwo Esau yagurishije umugisha we Imana yamuhishuriye icyo yagakwiriye gukora kugirango abone umugisha w’Imana. Ibi twibuke ko bibaho nyuma yo kwihana. (Esau yasabye umugisha arira atakamba)

Dusome:
Inkota yawe ni yo izakubeshaho, Kandi uzakorera murumuna wawe Kandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho.
‭‭Intang‬ ‭27:40‬ ‭BYSB‬‬

You will have to fight to live, and you will be a slave to your brother. But when you fight to be free, you will break away from his control.”
‭‭Genesis‬ ‭27:40‬ ‭ERV‬‬

Nkoresheje version ebyiri za Bible kugirango dusobanukirwe icyo Bible yashatse kuvuga ku ijambo bita Kugomera. Ugerageje gusobanura iri jambo, ukoresheje “Esy to read version (ERV) ubonako ijambo “Kandi nugoma” risobanura ngo “But when you fight to be free“ (Nurwanira (nuharanira) kugira umudendezo)

Mubyukuri iyi ni inzira Imana yashyizeho kubw’imbabazi zayo. Ariko igikuru ni ukutagurisha uburware bwacu Imana yaduhaye. Twirinde tutagomanwa tukava mugakiza k’Imana.
Ariko niba warasubiye inyuma ukagwa, Imana ni umunyembabazi, kdi iracyicaye ku ntebe y’imbabazi. Gerageza urwane, fight to be free from your slavery (Rwanira kukubohoka kubucakara Bwa satani). Nicyo cyazanye Yesu Kristo, nukugirango adukize ubugome Bwa satani. (Icyo Dusabwa ni ukwizera Yesu Kristo, Tukihana,  tukamwiringira tukava mu byaha tugakora ibyo adushakaho) Turebe aho tutagenze neza maze twihane Imana izatugarukira inadukirize igihugu.

Hamwe no kwegera Imana, tukihana tukamaramaza, tukabana n’Imana muri byose, Imana nayo izatuvanaho uburetwa satani yatuzanyeho. Tugomba kurwanya ibyaha kubw’imbaraga z’Umwuka Wera, bityo Imana nayo izadukiza iki cyago maze dusigare dukiranuka.



Yesu abahe imigisha kdi mugire umunsi mwiza wuzuye gukiranuka.

Written by Eric M

Comments

Popular posts from this blog

Evening of worship 22/09/2017

God Is Your Source